Urwanda rwakiriye impunzi Le 21/03/2023

U Rwanda rwakiriye Icyiciro cya 17 cy’Impunzi n’Abasaba ubuhunzi 91 baturutse muri #Libya , barimo 38 bavuye muri Sudani, Eritrea (33), Somalia (11), Ethiopia (7) na Sudani y’Epfo.

Amasezerano yo kwakira impunzi, abasaba ubuhunzi n’abimukira yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi.

Aba Banyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bakananiwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo mu Rwanda, mu gihe bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, binazamura umubare w’abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Mu bakiriwe mbere hari benshi bamaze kubona ibihugu byemera kubakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *