STT Nyuma yo gufungwa ,abayigiyemo Bahawe urwamenyo 😂

Kuri Ubu company yitwa STT Super free to trade ntikiri gukorera kubutaka Bw’Urwanda Nyuma yo gutanga intama kubaturage.

Iyi company Yitwa STT super free to trade imaze igihe ikorera hano mu Rwanda ndetse abayibamo   Bakavuga ko yabahinduriye ubuzima  gusa kuri ubu Amazi siyo yayandi Abayigiyemo bari kuririra mumyotsi


Tariki ya 20 werurwe 2023 niho iyi company yatangiye kuvugwa  ko itujuje ubuziranenge  umuyobozi wa BNR yagize ati ‘’

iyi sosiyete ntifite uburenganzira bwo gutanga serivisi z’imari cyangwa gukora ubucuruzi bw’amafaranga mu Rwanda muri rusange.

Ubutuma yanyujije kuri konti ya X bugira buti “sosiyete STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu Rwanda. Banki Nkuru y’u Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ko birimo ingorane nyinshi.”

BNR igaragaza ko ubu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (crypoassets) burimo ingorane nyinshi zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura n’ingorane zo guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.

BNR igaragaza ko mu gihe hatari hashyirwaho amategeko agenga ubu bucuruzi, nta mategeko arengera umushoramari cyangwa umuguzi w’imitungo igurishwa muri ubu buryo.

Gusa umurenzo.com waganiriye nabamwe mubayibagamo Mumarira meshi nagahinda Bagize bati

Frank ati ‘’ iyi Niyo Mpamvu Yonyine Africa Izahora Uko Imeze! Abantu Basanjyiza abandi ibyo batazi neza, Abandi bakavuga bakivayo mu byo batazi!!! yaba BNR ,  N’abandi haba hari Umuntu N’umwe wabatakambiye ati Banshyizemwo Ku Ngufu? Niba Umuntu ari Injiji Cyane Bigatuma ajya Mubyo atazi , Kuki Mumugirira Impuhwe aho Gushyira Imbaraga Mu Kuzamura Imyumvire Y’abaturage? Ese Uwaburaye Kuko atabonye icyo kurya Muramuririra ra? Kuki Muta Igihe Ku bafite Ibyo Bata Bitari Ibyanyu? Hari Uwo Bagujije Ntibishyure Kubera STT Yayatwaye? Mwige….,!!! Ibyo Tutazi byose suko biba bitabaho cg ngo Bibe Ari Bibi, Royal Q , Binance, Coinbase and Others Ni Platforms Zikora kdi Neza….., Mwige Kwiga Kuruta Guhora Munenga ibyo mutazi.’’

Fokasi nawe Yagigize ati ‘’Abantu dukwiriye kugira Amakenga ariko kubera inyota abantu dufite yo gushaka gukira vuba nikibazo cy’ubukene kiri hanze aha,Abantu basigaye bashorwa mubintu bakabijyamo batabanjye Kubitekerezaho.Abavuga ko ntawurataka kuko STT yamuhombeje rwose akenshi izi Sosiyete ziba zifite target iyo bamaze kubonamo ayabo ntumenya iyo barengeye Rero BNR ifatirane hakiri kare kuko amafaranga make abaturage babona benshi bayamariye muri ubwo bucuruzi butemewe.

 

Nuko mutazi ayo bariye muri uku kwezi bamaze gukora umuvuno wo kwikorera intama zigera ku ijana banahamagaye itangazamakuru ! Niba ari akantu bahaye abo banyamakuri simbizi ariko igihe iyo nkuru yatawe yahitaga kuri RTV , BTN noneho bahise babigira impamvu yo kureshya abantu bati ” bibaye bitemewe ni gute byaca ku gitangazamakuru nka RTV? , bati mwabibonye ??? Sinakubwira bamwe inka mu biraro batangira kuzitura ama cash baratanga none ntanukwezi kurashira bati mubyimenyere!!! Itangazamakuru nyamara rikomeje gukoreshwa mukuyobya abantu ( batajijutse ) muzarebe bamwe kuri Youtobe ngo murebe umukobwa wiyambura imyenda nyuma yo kuriganya umusore !! Ngaho mwibaze abahita bajyayo ngo barashaka kugaruza ibyabo bibwe amafr yabo agashya !

Ngayo nkuko uko bimeze nawe tanga comment uko ubyumbya wibuke gukora share umurenzo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *