Nyanza: Mu murima w’umuturage hahinzwe urumogi ruteye ubwoba🥲


Nsengimana ukekwa yatawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu wa Muramba, hasanzwe umurima wahinzwemo urumogi.

Abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze, RIB Sitasiyo ya Kibirizi  na DASSO hafashwe umugabo witwa NSENGIMANA w’imyaka 38 bikekwa ko yahinze urumogi mu murima w’amasaka no mu gikari.

Inkuru dukesha umuseke ikomeza ivuga ko yamenya amakuru ko ziriya nzego zasanze mu murima ibiti 68 by’urumogi ndetse n’ibiti bitatu byumye uriya ukekwa yari yarasaruye byose hamwe bikaba 71.

Uyu  ukekwa yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kibirizi n’urumogi yafatanywe kugira ngo akurikiranwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Cyambari Jean Pierre yemeje ko biriya byabaye ariko ntiyagira byinshi atangaza.

Umurima w’urumogi

Urumogi, ni ikiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda, leta ihora ihanganye n’abarwinjiza mu gihugu cyangwa abaruhinga mu buryo butemewe.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanwa n’ ingingo ya 594 ivuga ko gucuruza, guhishira cyangwa se gutunda ibiyobyabwenge bihanishwa igihano kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5frw.

wifuza kwamamaza twandikire +250789246878

One Comment on “Nyanza: Mu murima w’umuturage hahinzwe urumogi ruteye ubwoba🥲”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *