Nyamasheke : intandaro Urupfu rwabasore 2 bavukana bapfuye bagiye kureba ikofi Muri wese ( 10k frw )

Abahungu babiri b’abavandimwe, barimo uw’imyaka 23 n’undi w’imyaka 20 bo mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, baburiye ubuzima mu musarani nyuma y’uko umwe awugiyemo agiye gukuramo ikofi ye yaguyemo, undi akamusangamo, bombi bahasiga

Aba basore babiri bari batuye mu Mudugudu wa Mizero mu Kagari ka Rushyara mu Murenge wa Karambi, babuze ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

Uyu muyobozi avuga ko uyu musore ubwo yageragezaga kujya gukura iyi kofi ye mu musarani, yakuyeho igiti akajyamo ariko kuvamo bikanga.

Ati “Murumuna we Havugimana Venuste w’imyaka 20 aje kumutabara na we agwamo, bahise bitaba Imana.”
Hakizimfura Pascal uvuga ko imirambo y’aba basore b’abavandimwe yahise ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivugiza, avuga ko aba basore bashobora kuba bishwe n’umwuka uba mu musarani. Ati “Turakeka ko ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bose bakagwamo.”

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko bombi bakoreraga Uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company, ndetse ko ubwo ikofi y’umwe yagwaga mu musarani, mugenzi we yari ataraza, yaza akumva mukuru we ari gutakira mu musarani, ari na bwo yajyaga kumukuramo, na we agaheramo atyo.
umurenzo News urakomeza ubashakire amakuru  ayandi tuza kumenya Turayabagezaho . Imana ibahe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *