Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 yishwe acunagujwe😭🇷🇼

Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Gatsibo zimaze guta muri yombi abantu icumi bo mu Murenge wa Kiramuruzi, bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru w’imyaka 64 witwa Kantarama Immaculée, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wishwe ahambiriwe amaguru n’amaboko.

 

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2024 ni bwo abantu batari bamenyekana bishe mukecuru Kantarama bamuboshye amaguru n’amaboko.

Uyu mukecuru wishwe yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari atuye mu Mudugudu wa Kamunini mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yaganiriye n nikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu abantu icumi bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru.

Yagize ati “Iperereza riracyakomeje, hari abantu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya mukecuru mperuka bari kubazwa n’inzego z’umutekano, ni ibintu bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakiri ubugome nk’ubu ndengakamere,”

Yongeyeho ko “Bamwishe bamuhotoye urebye, nyuma umurambo usangwa muri salon.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana yasabye buri wese kurangwa n’ubumuntu akubaha mugenzi we ngo kuko aribyo bikwiriye buri wese, yahumurije abaturage kandi ko inzego z’umutekano ziri maso ko zizakurikirana abagize uruhare mu kwica uyu mukecuru bagahanwa kuburyo bw’intanga rugero.

Ku wa Kabiri ni bwo uyu mukecuru yashyinguwe, mu muhango witabiriye n’abayobozi batandukanye bo muri aka Karere ka Gatsibo.

UMURENZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *